...

    News Details

    16.06.2016 15:30 Age: 3 yrs
    Category: News

    ABAFITE UBUMUGA BW’URUHU RWERA BARAHUMURIZWA KO NTAHOHOTERWA BAZAKORERWA


    Ubi ni ubutumwa bwatanzwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa  w’Inama y’Igihugu y’Abantu bafite Ubumuga(NCPD) Bwana Ndayisaba Emmanuel,  ubwo hizihizwaga Umunsi mpuzamahanga w’Abantu bafite Ubumuga bw’Uruhu rwera,  kuri  uyu wa 13 Kamena 2016 ku nshuro ya Kabiri mu Rwanda. Yavuze ko uyu munsi washyizweho  hagamijwe guhuza Abantu bafite ubumuga bw’Uruhu kugira ngo habeho uburyo bwo guhura no kuganira ku bibazo bahura nabyo hagamijwe kubikorera ubuvugizi. Kuri  uyu munsi Abafite Ubumuga bw’uruhu rwera, bagaragaje impungenge bafite z’uko hari abafite ubu bumuga bakomeje kwicwa mu bihugu biturunye n’u Rwanda nko muri Tanzaniya, Burundi, ubu muri Malawi hakaba hamaze kwicwa abagera kuri 60 mu gihe kitarenze amezi atatu, bityo bakaba bafite impugenge ko bishobora kototera  n’Igihugu cy’ u Rwanda, nk’uko byavuzwe na Nicodeme Hakizimana, Umuyobozi wa OIPA. Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NCPD, Bwana NDAYISABA Emmanuel asubiza ko iyi myumvire mibi itazagera mu Rwanda bitewe n’uko  NCPD imyumvire y’abanyarwanda ku bantu bafite ubumuga yazamutse cyane kubera ubukangurambaga bukorwa, bakaba bamaze kumenya ko abantu bafite ubumuga ari abantu nk’abandi kandi ko ubumuga budakuraho uburenganzira bahabwa n’Itegeko Nshinga. Ku mpungenge zijyanye no kuba umutekano wabo wahungabanywa, basobanuriwe ko umutekano w’abanyarwanda urinzwe neza ko badakwiye guhangayika.

    ABAFITE UBUMUGA BW’URUHU RWERA BANZE KWITWA INYITO ZIPFOBYA

    Bwana Hakizimana Nicodeme umuyobozi wa OIPA yasabye ko batakomeza guhabwa akato no kwitwa inyito zibambura agaciro (imari, umuzungu wapfubye…). Bwana Nicodeme HAKIZIMANA yakomeje avuga ko hari ibibazo bihariye  biterwa n’uko umubiri wabo utihanganira izuba, bikagira ingaruka ku maso n’uruhu rukibasirwa na cancer ku buryo bworoshye, akaba ariyo mpamvu basabye ko bakorerwa ubuvugizi  bakoroherezwa kwipimisha cancer y’uruhu, kubona indorerwamo  zibafasha gusoma ndetse n’amavuta arinda izuba hakoreshejwe ubwishingizi bwo kwivuza.

     

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NCPD yijeje abanyamuryango ba OIPA ko NCPD izakomeza gukora ubuvugizi kuri ibyo bibazo bahura nabyo. Abanyamuryango ba OIPA nabo ubwabo basabwe kugira uruhare mu guharanira uburenganzira bwabo. Umunsi mpuzamahanga w’Abafite ubumuga bw’Uruhu rwera wizihizwa buri tariki ya 13 Kamena, ukaba wizihirijwe Kigali  ku nshuro ya kabiri mu Rwanda.


    No comments
    Add comment

    * - required field

    First name: *




    *