...

    News Details

    01.09.2016 14:55 Age: 3 yrs
    Category: News

    ABAYOBOZI BO MU NZEGO ZIBANZE BO MU TURERE TWA RUHANGO,MUHANGA NA KAMONYI BAHUGUWE NA NCPD UBURYO ABAFITE UBUMUGA BINJIZWA MURI GAHUNDA ZA LETA


    Iyi nama yabereye muri buri karere uko ari dutatu guturuka 29-31 Kanama 2016 igahuza abayobozi b’inzego zibanze  zo mu turera twavuzwe haruguru ndetse n’abahagarariye  komite za NCPD zatowe  zo  mu nzego zibanze.

    Muri aya mahugurwa Perezida wa NCPD Bwana Niyomugabo Romalis  yabwiye abayitabiriye ko NCPD ari Inama y’Igihugu  y’Abantu bafite Ubumuga ikaba ifite inshingano zo gukora ubuvugizi no kugurana inama n’Inzego zitandukanye zaba iza Leta n’iz’igenga hagamijwe gukorera ubuvugizi Abantu bafite Ubumuga kugira ngo nabo binjizwe muri gahunda za Leta, hagamijwe kubongerera imibereho myiza. yongeye kubwira abari muri aya mahugurwa ko kuva Inama y’Igihugu y’Abantu bafite Ubumuga  yajyaho yakomeje gukorana n’inzego zitandukanye hagamijwe gukuraho inzitizi zose yagize ati: Mu myaka ine ishize NCPD igiyeho  hari byinshi bimaze gukorwa kandi bizakomeza hagamijwe gukuriraho inzitizi umuntu wese ufite ubumuga bitewe n’ikiciro arimo.

    Mu rwego rwo kubashishikariza  kwiteza imbere Umunyamabanga Nshingwabikorwa  wa NCPD Bwana  NDAYISABA Emmanuel yasabye abafite Ubumuga gukorana umwete no gucika ku muco mubi wo gusabiriza, ahubwo bagatangirira gukora ku bishoboka  bafite  bakiteza imbere. Yabwiye ko Abari mu nama ko kugira ubumuga bitavuze gusabiriza ahubwo buri wese ashishikarizwa gukoraumurimo wamuteza imbere byongeye kandi hari benshi basabiriza ibya mirenge. Ahubwo bikaba bikorwa nk’umwuga akaba ariyo mpamvu abari mu nama babwiwe  ko itegeko rihana abantu basabiriza ndetse n’abantu babaha ryasohotse.

    Abafite Ubumuga bari mu nama   bifuje ko mu gihe  hakorwa igenamigambi  babigiramo uruhare  kandi bagafashwa kwiteza imbere kubera ko  nta terambere rirambye ryagerwaho hatabayeho  kwita ku bantu bose.

    Mukarugwiza Clemence Ushinzwe ubujyanama mu by’Amategeko muri  NCPD yamenyesheje abari mu nama ko Abafite Ubumuga nk’ikiciro cyihariye bafite amategeko abarengera bitewe n’ikiciro cy’ubumuga bafite, bamwe bavuga ko batari bazi ko hari uburenganzi bwihariye bemererwa n’amategek, basabye ko ubuyobozi bubafashije gukuraho inzitizi, bitewe bite n’ubumuga bafite n’abo bazashobora  kwiteza imbere. 

    Abitabiriye inama bashimye Intambwe Abafite Ubumuga bamaze gutera  muri iki gihe kuko bigaragara ko Leta y’u Rwanda ibitayeho.


    No comments
    Add comment

    * - required field

    First name: *




    *