...

    News Details

    06.12.2016 07:00 Age: 2 yrs
    Category: News

    ABANTU BAFITE UBUMUGA BAZAKOMEZA KWITABWAHO NA LETA Y’U RWANDA, MINISITIRI KABONEKA


    Ibi byatangajwe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu n’imibereho myiza y’Abaturage Bwana Kaboneka Francis wari umushyitsi mukuru w’ibirori byo kwizihiza ku rwego rw’Igihugu umunsi mpuzamahanga ngarukamwaka w’Abantu bafite ubumuga wizihirijwe  mu karere ka Rwamagana  kuri uyu wa 3 Ukuboza 2016; Minisitiri Kaboneka  yasabye Abanyarwanda bose guha agaciro Abantu bafite  bafite ubumuga ndetse no kubafasha kubyaza umusaruro impano bafite  nkuko  insanganyamatsiko y’uyu mwaka ibitenganya ariyo igira iti“Kugera ku ntego 17 zirambye z’iterambere rirambye duteza imbere umurimo kuri bose”.

    Bwana Niyomugabo Romalis Perezida w’Inama y’Igihugu y’Abantu bafite Ubumuga  yagarutse ku mbogamizi bahura na zo mu buzima bwa  buri munsi  asaba ko bafashwa kubona insimburangingo n’inyunganirangingo hakoreshejwe ubwisungane mu kwivuza buzwi nka mituweli. Yakomeje avuga ko NCPD ikomeje gukora ubuvugizi kugira ngo zimwe mu mbogamizi Abantu bafite ubumuga bagihura nazo harimo kuba hari imirimo bagikumirwamo, abandi bagafatwa nk’abadafite ubushobozi zikurweho niku bw’ibyo Bwana NIYOMUGABO Romalis yasabye ko ibyo itegeko rigenera Abantu bafite Ubumuga  byashirwa mu bikorwa, cyane cyane hakibandwa ku burezi budaheza n’uburezi bwihariye aho ari ngombwa kuko byagaragaye ku uburezi ariyo nkingi y’iterambere. Mu rwego rwo kongera imibereho myiza Bwana Niyomugamugabo Romalis yongeye gusaba ko hakongerwa imbaraga mu bwishingizi hanyuma mituel ikishyura insimburangingo n’inyunganirangingo.

    Guverineri w’intara y’i Burasirazuba Kazayire Judith yashimye uruhare rwa Leta y’U Rwanda  yazamuye imibereho myiza y’Abantu bafite Ubumuga, aho mu Ntara y’i Burasirazuba Abantu bafite Ubumuga bahawe amakarita abashyira mu byiciro by ‘ubumuga bafite.

    Muri ibi birori hashojwe amarushanwa ya sit ball aho Intara y’Amajyepho yatsinze Intara y’Amajyaruguru amanita 30 kuri 20 ihabwa igikombe n’ibihumbi 500. Kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Abantu bafite byatangiye mu mwaka wa 1997, ubu buri tariki ya 3 Ukuboza, isi yose yizihiza umunsi mukuru mpuzamahanga w’Abantu bafite Ubumuga.


    No comments
    Add comment

    * - required field

    First name: *




    *