...

    News Details

    19.01.2017 13:11 Age: 2 yrs
    Category: News

    NCPD YAHAYE AMAGARE ABANA BAFITE UBUMUGA BO MU MURENGE WA JARI


    Igikorwa cyo gutanga amagare kitabiriwe n’Umunyabanga nshingwabikorwa w’Akagari ka Agateko Umurenge wa Jari Bwana Nsengumukiza Jean yashimiye NCPD igikorwa cyiza yakoze cyo gufasha ababyeyi bafite abana bafite ubumuga kubera ko azabafasha kugera ahagaragara ku buryo bworoshye dore ko bamwe babaye bakuru ku buryo kubaheka bitari bigishoboka yakomeje asaba aba ababyeyi  batari barajyanye abana ku ishuri kubera ko bafite ubumuga, kuzahita babajyana mu ntangira z’umwaka w’amashuri 2017.

    Bwana Wiliiam  Akami wari uhagarariye umuryango Brent & Cheri  Andrus Charitable Trust, watanze aya magare yabwiye abakiriye aya magare ko bagomba kuyafata neza kuko ari amagare ahenze kandi akomeye, niyo mpamvu yabasabye kuyitaho no kuyarinda abajura kuko ibikoresho byayo bihenze ndetse anasaba abayobozi ko bazabakurikirana ntibazayagurishe cyangwa se ngo bagurije ibikoresho biyagize.

    Bwana HABIMANA Eric  Umuganga wapimye abahawe amagare yongeye kwibutsa ababyeyi kuba hafi y’abana, cyane cyane bakoresha imyitozo  ingingo ndetse no kujya gukoresha ubugororangingo kubera ko hari  abana bashobora gukira babikorewe. Yakomeje kubizeza ko azakomeza kubaba hafi ndetse no gukurikirana imibereho y’abana bahawe amagare.

    Iki gikorwa cyo guha amagare abana bafite ubumuga cyabereye mu murenge wa Jari  kikazakomeza  kubera mu gihugu hose. 


    No comments
    Add comment

    * - required field

    First name: *




    *