...

    News Details

    05.06.2017 06:55 Age: 2 yrs
    Category: News

    JALI HATASHYWE IKIGO JYAMUBANDI MWANA CYAKIRA ABANA BAFITE UBUMUGA


    Ku wa 02 Kamena 2017, mu Murenge wa Jari ho mu Karere ka Gasabo hafunguwe ku mugaragara ikigo “JYAMUBANDI MWANA‘’.  Iki kigo cyatashywe uyu munsi giherereye mu Murenge wa Jali mu Karere ka Gasabo cyakira abana bafite Ubumuga bagahabwa services z’Ubuvuzi, kwiga imyuga yo kudoda, kogosha no gukora inkweto. Umuhango wo gufungura iki kigo wayobowe na Bwana NDAYISABA Emmanuel Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NCPD  wari uhagarariye Minisitiri w’Ubutegesti bw’Igihugu n’imibereho myiza y’Abaturage. Mu ijambo rye yashimiye Leta y’igihugu cy’Ububiligi yagize uruhare mu myubakire y’iki kigo, akomeza asaba ko buri wese yakomeza kugira uruhare mu kwagura iki kigo hongerwa ibikorwaremezo bikiburamo.  Iki kigo Jyamubandi cyashyizweho ibuye ry’Ifatizo mu kwezi k’Ukuboza 2014. Abari aho basabwe ko abana babo barangije amashuri abanza bagana iki kigo bakigishwa imyuga.


    No comments
    Add comment

    * - required field

    First name: *




    *