...

    News Details

    31.05.2018 11:27 Age: 230 days
    Category: News

    MUTUEL IZISHYURA INSIMBURANGINGO N’INYUNGANIRANGINGO ZIKORESHWA N’ABANTU BAFITE UBUMUGA


    Nyuma y’uko Inama y’Igihugu y’Abantu bafite Ubumuga (NCPD) igiranye ibiganiro n’ikigo cy’Igihugu cy’ubwiteganyiriza (RSSB), bemeranyijwe ko insimburangingo n’inyunganirangingo bizajya byishyurwa na Mutuele de santé. Ibi byatangajwe mu muhango Ngaruka mwaka wo kwibuka Padiri NDAGIJIMANA Fraipont wabereye mu Karere ka Nyanza umurenge wa mukingo ku wa 25 Gicurasi 2018. Padiri Fraipont niwe  watangije  ibikorwa byo kwita ku bantu bafite Ubumuga, ashinga ikigo cya Gatagara mu mwaka wa 1960. Madamu Alvera Mukabaramba wari Umunyamabanga wa Leta (MINALOC) ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage wari umushyitsi mukuru muri ibi birori yavuze ko Leta y’u Rwanda izakomeza guha agaciro ndetse no gushyikira ibikorwa byiza byatangijwe na Padiri Ndagijimana Fraipont, kuko yaranzwe n’ibikorwa byiza byo kwita ku bantu babaye batari bafite ababita ndetse na Leta z’u Rwanda zabanje ntizigeze  zibitaho uretse leta y’ubumwe yashinze Inama y’igihugu y’Abantu bafite Ubumuga (NCPD) ubu ifite inshingano zo gukora ubuvugizi no guhuza ibikorwa byose bikorerwa abantu bafita ubumuga. Yongeyeho ko kandi leta y’u Rwanda izakomeza gukora ubuvugizi no gutanga inkunga kandi ko  ibikorwa bya HVP Gatagara bikazakomeza kwagurwa ndetse bigashyigikirwa hashakishwa abafatanyabikorwa batandukanye bo gufasha Abantu  abafite ubumuga kuva mu mibereho mibi, bashakirwa imibereho myiza, bakurirwaho imbogamizi zituma batabasha gutera imbere. Umuyobozi  mukuru wa Home de la Vierge des Pauvres (HVP) Gatagara Furere MISAGO Kizito yabwiye abitabiriye ibi birori ko Padiri Ndagijimana Fraipont yashinze Gatagara mu mwaka wa 1960, ubwo yari amaze  gusoma misa hanyuma akaza kubona umuntu ufite Ubumuga, ugenda akururuka hasi abantu bamunnyega, nibwo yahise afata umwanzuro wo gusubira iwabo mu gihugu cy’Ububiligi ashaka inkunga zo kubaka ikigo cyo kwita ku bantu bafite ubumuga bose agitangiriza ku musozi wa Gatagara wiswe agasozi k’ibyiringiro, yakomeje avuga ko ubu mu Rwanda hamaze gushingwa HVP Gatagara zigera kuri 6. Rwamagana  bigisha Abafite Ubumuga bwo kutabona, Gikondo bita ku bana bafite Ubumuga mu mutwe ndetse n’ubugororangingo, Nyanza hari ibitaro by’icyitegererezo ku buvuzi bw’amagufa ndetse no kwita ku bantu bose bafite ubumuga, Ndera bita ku bantu bafite bwo kutabona, Ruhango bita ku bantu bafite ubumuga bw’ingingo naho Butare bigisha ibya Laboratoire. Yakomeje avuga ko Padiri Fraipont yari afite umugambi wo kuvura Abafite ubumuga ndetse bakigishwa n’amasomo azatuma babasha kwibeshaho bigendeye ku bumuga bafite kuko abafite Ubumuga bw’ingingo bigagalaboratwari abandi bize gukora radiyo kuko nibo bakoraga Radio Mera, abatabona bakiga ubugorora ngingo.


    No comments
    Add comment

    * - required field

    First name: *




    *