...

    News Details

    04.06.2018 10:37 Age: 226 days
    Category: News

    KWIBUKA 24 ,NCPD & UPHLS BASUYE URWIBUTSO RWA NTARAMA BAREMERA UWACITSE KU ICUMU UFITE UBUMUGA


    Kuri uyu wa gatanu tariki ya 31 Gicurasi 2018, abakozi b’ Inama y’Igihugu y’Abantu bafite Ubumuga (NCPD) n’abakozi b’urugaga rw’Abantu bafite Ubumuga mu kurwanya SIDA (UPHLS), bibutse ku nshuro ya 24 jenoside yakorewe abatutsi basura urwibutso rwa Ntarama ruri mu karere ka Bugesera. Ubwo aba bakozi bageraga  ku rwibutso bakiriwe n’umukozi w’Urwibutso rwa Ntarama  wasobanuye ko mu Karere  ka Bugesera ari hamwe mu Rwanda   Jenoside yageragarejwe mu mwaka wa 1992, bityo mu mwaka wa 1994 ikagira ubukana bukabije kuko Abashyinguye muri uru rwibutso bagera ku 5,122 bari bizeye kurokoka kubera ko bari bahungiye mu kiliziya nyamara bakaza kuhicirwa.

    Muijambo rya Perezida wa NCPD Bwana Niyomugabo Romalis ubwo baremeraga  MUKASHANA Francoise ufite ubumuga kandi waharokokeye, yavuze ko buri mwaka Inama y’Igihugu y’Abantu bafite igira gahunda yo kwibuka inzirakare zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994, hasurwa inzibutso ziri mu gihugu  hagatangwa inkunga yo gufasha ku rwibutso ndetse bakanaremera abafite Ubumuga barokotse batuye hafi y’urwibutso rwasuwe. Yakomeje ashimira ubuyobozi bwa Leta y’u Rwanda buyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame ibanishiza Abanyarwanda neza, kandi ikaba yarashishikarije Abanyarwanda ubumwe n’ubwiyunge kubera ko iyo habaho guhora nyuma ya jenocide yakorewe abatutsi muri 1994, ubu  igihugu cyari kuba ari amatongo gusa, ariko ubu igihugu kirimo gutera imbere ndetse kiragendwa na buri wese, Abatishoboye barimo barafashwa, amajyambere ariyongera umunsi ku munsi.


    No comments
    Add comment

    * - required field

    First name: *




    *