...

    News Details

    23.07.2019 14:25 Age: 83 days
    Category: News

    INAMA Y’IGIHUGU Y’ABANTU BAFITE UBUMUGA KU BUFUTANYE NA MEDIA HIGH COUNCIL BATEGUYE AMAHUGURWA Y’ABANYAMAKURU AJYANYE NO KUGARAGAZA ISURA NYAYO Y’ABANTU BAFITE UBUMUGA NDETSE NO KURUSHAHO KUMVIKANISHA IJWI RYABO BICIYE MU ITANGAZAMAKURU


    Kuri uyu wa kabiri tariki ya 23 Nyakanga 2019 kuri Hoteli Nobleza Kicukiro habereye amahugurwa  yateguwe n’Inama  Nkuru y’Itangazamakuru ku bufatanye n’Inama y’Igihugu y’Abantu bafite Ubumuga. Aya mahugurwa yitabiriwe n’Abanyamakuru akaba agamije kongerera ubumenyi abanyamakuru mu kubamenyesha intambwe Abantu bafite ubumuga bamaze gutera  no kugaragaza ibibazo bahura nabyo no kumenyekanisha  uburyo bashobora kubisohokamo. Ubwo yatangizaga aya mahugurwa ku mugaragaro, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NCPD Bwana NDAYISABA Emmanuel yashimiye Inama Nkuru y’Itangazamakuru yateguye aya mahugurwa  agira ati:  “Aya mahugurwa ni  inkuga ikomeye yo gukorera ubuvugizi icyiciro cy’abantu bafite ubumuga  cyasigajwe inyuma bitewe nuko cyitigeze cyitabwaho na Leta zabanje kubaho mu Rwanda uretse Leta y’ubumwe bw’Abanyarwanda yashyizeho Inama y’Igihugu y’Abantu bafite ubumuga igashyiraho amategeko n’amateka arengera abantu bafite ubumuga, muri iki gihe icyishimirwa ni uko kwita ku bantu bafite ubumuga ari uburenganzira. Yasabye abanyamakuru bitabiriye aya mahugurwa gukora inkuru zicukumbuye ku bibazo abantu bafite ubumuga bahura nabyo hatagamijwe kubigaragaza gusa  ahubwo hagamijwe gukora ubuvugizi bwo gukangurira  buri wese  kugira uruhare mu gukuriraho imbogamizi abantu  bafite ubumuga ndetse no kugaragaza ko hari Abantu bafite ubumuga bashoboye kwiteza imbere.  Bwana Peacemaker MBUNGIRAMIHIGO Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama Nkuru y’Itangazamakuru yavuze ko Inama Nkuru y’Itangazamakuru ifite inshingano yo kubaka ubushobozi bw’itangazamakuru mu ngeri zitandukanye z’ubuzima bw’igihugu, ikaba ari yo mpamvu yabateguriye amahugurwa ajyanye no kugaragaza isura nyayo y’Abantu bafite uUbumuga ndetse no kurushaho kumvikanisha ijwi ryabo biciye mu itangazamakuru cyane ko itangazamakuru ari umuyoboro ugera kuri benshi kandi mu gihe gito.

    IBYITEZWE MURI AYA MAHUGURWA

    ü  Kongerera abanyamakuru ubumenyi mu gukora inkuru cyangwa ibiganiro ku bantu bafite ubumuga kinyamwuga no gukora ubuvugizi ku bibazo bahura nabyo;

    ü  Gusobanurira abanyamakuru amategeko arengera abantu bafite ubumuga;

    ü  Gukora ubukangurambaga ku burenganzira bw’abantu bafite ubumuga hagamijwe kumvisha rubanda ko nabo bafite uburenganzira bungana n’ubw’abandi bwaba ubwo kubaho, kwiga, kwitabwaho n’ibindi;

    ü  Kugaragaza ibibazo abafite ubumuga bahura nabyo no gukangurira rubanda kwita kuri ibyo bibazo kuko bari mu cyiiciro cyihariye;

    ü  Kongera umubare w’inkuru n’ibiganiro bikorwa ku bantu bafite ubumuga ndetse n’ireme ryabyo;

    ü  Gukangurira Abantu bafite ubumuga kugira uruhare muri gahunda za leta zigamije iterambere;

    ü  Gufasha abanyamakuru gusobanukirwa inyito nyazo zikoreshwa ku bantu bafite ubumuga;

    ü  Kugaragaza ko abantu bafite ubumuga nabo bashoboye kimwe n’abandi.

    UKO AMAHUGURWA AZAKORWA

    Amahugurwa ari mu byiciro bibiri. Kimwe kirarebana no guhabwa ubumenyi bw’ibanze ku mategeko arengera abantu bafite ubumuga, uko imibereho yabo ihagaze n’ibyakozwe mu rwego rwo kurushaho kuyiteza imbere, imbogamizi bahura nazo, ndetse n’uburyo nk’abanyamakuru bakwiye kwitwara igihe bakora inkuru n’ibiganiro ku bantu bafite ubumuga. Icyiciro cya kabiri  ni ugushyira mu bikorwa ubumenyi bakuye mu mahugurwa  bajya mu ntara enye  gushaka amakuru ajyanye no kugaragaza isura nyayo y’abantu bafite ubumuga ndetse no kurushaho kumvikanisha ijwi ryabo biciye mu itangazamakuru.

     

     


    No comments
    Add comment

    * - required field

    First name: *




    *