...

    News Details

    22.08.2019 13:46 Age: 30 days
    Category: News

    ABAFITE UBUMUGA BWO KUTUMVA NO KUTAVUGA BAGIYE GUKURIRWAHO IMBOGAMIZI ZO GUKURIKIRA TELEVIZIYO KUKO NCPD IFATANIJE NA MHC BAHUGUYE ABAKORERA TELEVEZIYO MU RURIMI RW’AMARENGA


    Kuri uyu wa kabiri tariki ya 20 Kanama 2019, mu biro by’Inama Nkuru y’Itangazamakuru MHC, habereye umuhango wo gutangiza amahugurwa  y’amezi 3 yo kwigisha ururimi rw’Amarenga abanyamakuru 15, bakorera televiziyo zo mu Rwanda.  Aya mahugurwa yateguwe ku bufatanye bwa NCPD hamwe na MHC.  Bwana Ndayisaba Emmanuel Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abantu bafite Ubumuga, yongeye gushimira Inama Nkuru y’Itangazamakuru ubushake ikomeje kugaragaza bwo gukorera ubuvugizi Abantu bafite ubumuga. Yavuze ko ubusanzwe Abantu bafite ubumuga nabo bafite uburenganzira nk’ubw’abandi bantu badafite ubumuga, hakiyongera ubundi bw’inyongera bitewe n’ubumuga baba bafite.  Yavuze ko abantu bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga babonye uburenganzira bwo kuzajya bakurikira ibitangazwa  kuri Televiziyo  kubera  ko nyuma y’aya mahugurwa  buri Television izaba ifite umusemuzi w’ururimi  rw’amarenga.

    ABAKORERA TELEVIZIYO BASABWE  GUKORA IBIGANIRO  BIDAHEZA

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NCPD yasabye ko  ubuyobozi bwa Televiziyo bwateganya umusemuzi w’ururirimi rw’amarenga, wasobanurira abafite ubumuga bwo kutumva no katavuga. Yasabye  ko ari ngombwa  kwakira amatangazo asemuye mu rurimi rw’amarenga kugira abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga nabo bajye bagira uruhare mu kumenya ibikubiyemo muri aya matangazo.

    Bwana Peace Maker Mbungiramihigo Umunyamabanga Nshingwabikorwa ubwo yatangaga ijambo ry’ikaze  yavuze ko igikorwa cyo kwigisha ururimi rw’amarenga abanyamakuru bakora ku ma televisiyo biri mu nshingano za MHC zo kubakira ubushobozi abanyamakuru ndetse no guha uburenganzira bwo  gukurikira  ibiganiro bitambuka kuri za Televiziyo  abantu bafite bwo kutumva no kutavuga. Aya mahugurwa azamara amezi 3 akajya abera ku biro bya MHC


    No comments
    Add comment

    * - required field

    First name: *




    *