...

    News Details

    02.10.2019 15:59 Age: 11 days
    Category: News

    Abarezi bo mu karere ka Nyagatare imirenge ya Kiyombe na Gatonde bahuguwe ku burenganzira bw’Abantu bafite ubumuga


    Kuri uyu munsi Inama y’Igihugu y’Abantu bafite ubumuga(NCPD) irahugura abarimu bo mu mirenge ya Kiyombe na Gatonde uburenganzira bw’Abantu bafite ubumuga muri rusange n’uburennganzira bw’umunyeshuri ufite ubumuga by’umwihariko. Muri aya mahugurwa Mukarugwiza Clemence Umujyanama mu mategeko muri NCPD yatangiye asobanurira abarezi bari muri aya mahugurwa amateka y’Abantu bafite ubumuga mu Rwanda aho yavuze ko umuntu ufite ubumuga mu Rwanda yatangiye kwitabwaho n’umupadiri w’umunyamahanga  witwaga Padiri Ndagijimana Fraipont ubwo yabonaga  umuntu ufite ubumuga wanyagirwaga  adafite umwitaho akamuterura akajya kumwugamisha. Yakomeje avuga ko yahise atangira ubutumwa bwo kwita ku bantu bafite ubumuga ashinga ikigo cya HVP Gatagara. Yakomeje kandi avuga ko guturuka icyo gihe nta Leta yigeze yita ku bantu ubumuga uretse y’ubumwe bwa ba Nyarwanda yashyizeho Inama y’Igihugu y’Abantu bafite Ubumuga (NCPD). Yakomeje avuga ko ubwo NCPD yashyirwagaho yahawe inshingano zo gukorera ubuvugizi Abantu bafite Ubumuga no gushyira amateka n’amategeko abarengera. Yarangije asaba abarezi bari muri aya mahugurwa kuba ijisho ry’Abantu bafite Ubumuga mugusakaza uburenganzira bwabo batangiriye mu banyeshuri bigisha nabo bakazasakaza ubu burenganzira mu mu muryango Nyarwanda. Abarezi bari muri aya mahugurwa basoje amahugrwa bizeza NCPD ko bagiye gusakaza uburenganzira bw’Abantu bafite ubumuga bahereye mu rubyiruko bigisha bo Rwanda rw’ejo. Biyemeje kandi ko bagiye gukora ubuvugizi hanyuma amashuri akazubaka inzira zorohereza abanyeshuri bafite ubumuga, bongeye kwiyemeza kandi kujya mu miryango ifite abana bafite ubumuga bashishikariza iyi miryango uburenganzira bw’abana bafite ubumuga nkuko babisosobanuriwe muri aya mahugurwa. Bazigisha kandi abanyeshuri inyito zikwiriye z’abantu bafite ubumuga, bakore urutonde rw’abanyeshuri bafite ubumuga biga mu mashuri baturutsemo.


    No comments
    Add comment

    * - required field

    First name: *




    *