...

    News Details

    07.10.2019 15:07 Age: 36 days
    Category: News

    Abarezi bo mu mirenge ya Mimuri na Karama basabye ko uburenganzira bw’Abantu bafite ubumuga bwashyirwa mu masomo yigishwa mu mashuri


    Muri uyu mwanya Inama y’Igihugu y’Abantu bafite Ubumuga yakomeje amahugurwa y’uburenganzira bw’Abantu bafite ubumuga muri rusange aho yibanze by’umwihariko k’uburenganzira bw’umunyeshuri ufite ubumuga. Abarezi bayitabiriye bishimiye amasomo bahawe kuri ubu burenganzira, ariko basabye ko amahugurwa yakomereza muri sosiyete kuko hari abagipfopya abafite ubumuga babita inyito zipfobya ndetse bakaba bakinabaheza batabafata nk’abantu. Abarezi  bitabiriye aya mahugurwa  baturutse mu mirenge ya Mimuri na Mukama mu Karere ka Nyagatare. Aba barezi bahuguwe bavuze ko bajyaga bafasha abanyeshuri bafite ubumuga  batari  bazi ko ari uburenganzira bwabo , none ubu biyemeje ko bagiye kubahiriza ubu burenganzira bakazabugeza ku banyeshuri bigisha ndetse no mu muryango Nyarwanda muri rusange, ni ku bw’iyo mpamvu   rero basabye NCPD  ko amategeko n’amateka  arengera abantu bafite ubumuga yakwigishwa abantu bose ashyirwa mu nteganyanyigisho akazahera mu bakiri bato bakazakurana uyu muco mwiza wo kurengera uburenganzira bw’Abantu bafite ubumuga kuko aribo Rwanda rw’ejo.


    No comments
    Add comment

    * - required field

    First name: *




    *