...

    News Details

    10.10.2019 19:13 Age: 33 days
    Category: News

    Umuyobozi wa ncpd yasabye abarezi bo mu Mirenge ya Nyarugugunga, Kanombe na Masaka kuba abavugizi b’abantu bafite ubumuga


    Ubu butumwa yabutanze kuri uyu wa gatatu ubwo yafunguraga aya mahugurwa yitabiriwe n’abarimu bo mu Karere ka Kicukiro hakaba hitabiriye abarezi baturutse mu mirenge ya Kanombe, Masaka na Nyarugunga. Amahugurwa akaba yibanda ku burenganzira bw’umuntu ufite ubumuga muri rusange n’umunyeshuri ufite ubumuga by’umwihariko.  Mu gutangiza amahugurwa, Umunyamabanga  Nshingwabikorwa wa NCPD  yabwiye abarimu bayitabiriye ko  umurezi  urera neza  iyo yigisha yita cyane ku munyeshuri ufite integer nke aho kwita cyane ku munyeshuri w’umuhanga kuko abana bose bagomba  kuzamukira hamwe, ko mu bushakashatsi bwakozwe byagaragaye ko muri bimwe byatumye abana bafite ubumuga bava mu ishuri ari ukubera ko iyo  abanyeshuri bafite ubumuga bageze ku ishuri  bahasanga ibikorwa remezo  bibaheza  nk’ubwihererero, inzira zitorohereza abantu bafite ubumuga zijya mu ishuri, aho baryama, aho barira, intebe zo kwicara, ibibaho byo kwandikaho na none kandi ni uko hari bamwe mu banyeshuri bagiye baha bagenzi babo akato  bitewe n’ubumuga bafite bityo ugasanga batisanga mu ishuri bikabatera kurivamo.  Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NCPD  yabwiye  abarezi bari muri aya mahugurwa ko igihe bafite imbogamizi mu kwigisha umwana ufite  ubumuga itegeko riteganya ko ashakirwa ibikoresho by’inyongera bimufasha kwiga.  Yasabye abarezi gukorana umwete mu kwita ku bana  bafite ubumuga kuko kurera umwana ufite ubumuga ni ugukorera Imana kuko nta gihembo wabona cyo guha  umurezi wita ku mwana  ufite ubumuga. Mu rwego rwo kuzamura uburezi bw’abantu bafite ubumuga harateganywa  kuzashyiraho ikigo cy’uburezi  bwihariye  ndetse n’inkoranyamagambo y’ururimi rw’amarenga izafasha buri wese kwiga ururimi rw’amarenga. Mu rwego rwo gukwirakwiza uburengarinzira bw’abantu bafite ubumuga, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NCPD yasabye aba barezi kumenyekanisha ubu burenganzira batangiriye ku bigo bigishaho bagakazomereza n’ahandi aho batuye mu muryango nyarwanda nk’abantu bavuga rikumvikanana.  Amahugurwa yibanze ku burenganzira bw’umuntu ufite ubumuga. ubumuga icyo aricyo n’umuntu ufite ubumuga, amavu n’amavuko ya NCPD, uburezi budaheza n’uburezi  bwihariye. Amahugurwa akaba azakomereza ejo ku biro by’umurenge wa Gikondo akazitabirwa n’abarezi bo mu mirenge ya Kigarama, Gatenga na Gikondo ho mu Karere ka Kicukiro.


    No comments
    Add comment

    * - required field

    First name: *




    *