...

    News Details

    10.10.2019 19:34 Age: 33 days
    Category: News

    Kugira ngo uburezi budaheza bugerweho harasabwa ubufatanye bwa buri wese


    Kuri wa kane taliki 10/10/2019, amahugurwa ku burezi budaheza yakomereje mu Karere ka Kicukiro aho hitabiriye abarezi bo mu mirenge ya Gikondo, Kigarama na Gatenga. Aba barezi babwiwe umuntu wese ashobora kwiga bitewe n'uburyo ameze bityo bikaba bisaba ko hagomba guhuza intenganyanyigisho no guhindura imyigishirize ikita kuri buri mwana. Kugira ngo rero uburezi budaheza buzagezwe kuri buri wese, hasabwa ubufatanye hagati bwa benshi, inzego zitandukanye zishyiraho ibikorwa remezo bikuriraho imbogamizi abanyeshuri bafite ubumuga, abarimu basabwa kwigisha buri wese bagendeye ku mitere ye, ababyeyi basabwa guhindura imyumvire ivuga ko umwana ufite ubumuga adashoboye, abafite ubumuga kandi nabo barasabwa kwigirira ikizere bagahagana n'ubuzima.

     


    No comments
    Add comment

    * - required field

    First name: *




    *