...

    News Details

    15.10.2019 11:11 Age: 28 days
    Category: News

    Amahugurwa k’uburezi budaheza yakomereje mu karere ka Gatsibo


    Guhera uyu munsi taliki ya 14 kugeza taliki ya 18 Ukwakira 2019, Inama y'Igihugu y'Abantu bafite Ubumuga yakomereje amahugurwa ku burenganzira bw'Abantu bafite ubumuga muri rusange n'uburenganzira bw'umunyeshuri ufite ubumuga aho bibanze ku buryo umunyeshuri wese ashobora kubona uburezi budaheza. Amahugurwa yabereye mu Karere ka Gatsibo mu murenge wa Ngarama, hitabiriye abarezi bo mu mirenge ya Gatsibo, Ngarama na Nyagihanga. Aba barezi babwiwe ko ari ngombwa gufasha cyane umunyeshuri ufite ubumuga kuko nawe ashoboye, aha babwiwe ko nta mpamvu zo kugira amasomo bavutsa abana bafite ubumuga aho batanze urugero rw'uko hari bamwe usanga badakora siporo ngo kubera ko bafite ubumuga, aha babwiye ko mu rwego rwo gutanga uburezi aba bana bafite ubumuga bafashwa gukora siporo zigendanye n'ubumuga bafite aho kubareka ngo bicare.


    No comments
    Add comment

    * - required field

    First name: *




    *