...

    News Details

    17.10.2019 11:17 Age: 58 days
    Category: News

    Abarezi bo mu mirenge ya Karama na Tabagwe bahuguwe uburenganzira bw’umunyeshuri ufite ubumuga


    Muri aya mahugurwa Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abantu bafite Ubumuga (NCPD), Bwana NDAYISABA Emmanuel yabwiye abarezi bayitabiriye ko ubumuga ari  imiterere y’umuntu watakaje ubushobozi bujyanye n’ubuzima yagombaga kuba afite cyangwa afite icyo abura ugereranyije n’abandi, bityo akaba adafite amahirwe angana n’ay’abandi, niyo mpamvu ari ngombwa ko ubu bushobozi umubiri we uba waratakaje hari uburenganzira bw’inyongera agomba guhabwa kugira abashe kubaho nk’abandi badafite ubumuga. Yasabye abarezi bitabiriye aya mahugurwa kureba ko uburenganzira bw’Abana bafite ubumuga bwubahirizwa kandi bagashishikariza n’ababyeyi baturanye na bo ubu burenganzira. Yavuze kandi ko muri iki gihe hari politike iri gutegurwa y’uburezi budaheza ahateganyijwe ko Abafite ubumuga  bazakurirwaho imbogamizi mu bigendanye n’uburezi. Mu rwego rwo gutanga uburezi kuri bose Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NCPD yongeye gusaba abarezi ko mu kwigisha bagomba kwita ku bana bose ariko  cyane cyane Abanyeshuri bafite ubumuga kubera ko mu gihe barimo kwigishwa bacyeneye ubufasha bw’inyongera bitewe n’ubumuga bafite. Kuri uyu munsi amahugurwa yitabiriwe n’abarezi baturutse mu mahuri 12,akaba azakomereza ejo mu Muri G.S Scolaire Ryabega.


    No comments
    Add comment

    * - required field

    First name: *




    *