...

    News Details

    20.12.2019 09:37 Age: 66 days
    Category: News

    NCPD mu igenamigambi rya 2020-20121


    Kuva taliki ya 18-20 Ukuboza 2019, abakozi b'Inama y'Igihugu y'Abantu bafite Ubumuga (NCPD) bari mu gikorwa cyo gutegura ibikorwa by'ingengo y'imari y'umwaka w'Ingengo y'Imari 2020-2021. Mu gutangiza iki gikorwa Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NCPD yasabye abakozi ko hagomba gutegurwa ibikorwa hagendewe ku ngamba igihugu cyihaye. Mbere yo gutangira gukora igenamigambi, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NCPD yasabye ko abakozi bose babanza kumenya ingamba z'igihugu cy'u Rwanda cyihaye, hanyuma hagategurwa ibikorwa bizafasha kwesa ingamba u Rwanda rwihaye mu kuzamura imibereho myiza y'Abantu bafite Ubumuga. Uumunyamabanga Nshingwabikorwa yasabye kandi abakozi ba NCPD gutegura ibikorwa bifatika byo kuzamura imibereho myiza y'Abantu bafite ubumuga hanyuma ibidafitiwe ingengo y'Imari bikazashyikirizwa abafatanyabikorwa.


    No comments
    Add comment

    * - required field

    First name: *




    *