...

    News Details

    30.12.2019 14:42 Age: 57 days
    Category: News

    Amahugurwa ku burenganzira bw’abanyeshuri bafite ubumuga yakomereje mu karere ka Gasabo


    Kuri uyu munsi abakozi b’Inama y’Igihugu y’Abantu bafite Ubumuga (NCPD) bari mu gikorwa cyo guhugura abarezi bo mu Karere ka Gasabo. Muri aya mahugurwa abarezi bayitabiriye barahugurwa ku burenganzira bw’Abantu bafite Ubumuga muri rusange ariko hakibandwa ku burenganzira mu burezi.  Muri aya mahugurwa abarezi bayitabiriye basobanuriwe ko Leta y’u Rwanda ifite gahunda yo kuzamura buri wese cyane cyane hitawe ku banyantenge nke harimo n’abantu bafite ubumuga. Mu burezi budaheza, abarezi basabwe guha uburezi umunyeshuri ufite ubumuga bitewe n’ubumuga afite, aha basabwe ko mu gihe bazakira umunyeshuri ufite ubumuga bazamuha uburezi akeneye. Kugira ngo rero ubu burezi buzagera kuri buri wese ni uko abarezi bazita kuri ibi bikurikira:  Kurwanya akato, Ivangura n’iheza akenshi ibi bitangirira mu miryango aho usanga abenshi mu bantu bafite ubumuga batitabwaho mu guhabwa amahirwe ngo babe bashyirwa mu ishuri bitwaje ko abantu bafite ubumuga badashoboye. Nyuma yo gusobanurirwa ko buri cyiciro cy’Abantu bafite ubumuga gishobora gukurirwaho imbogamizi abana bafite ubumuga bagahabwa uburezi, abarezi biyemeje ko bagiye gushishikariza umuryango Nyarwanda n’abarimu muri rusange kurwanya iheza ry’uburyo bwose mu gihe bakiriye umwana ufite ubumuga bakazajya batoza abandi bana gukunda abana bafite ubuguma aho kubanena. Abayobozi b’Amashuri basabwe guteganya ibikorwa remezo bizafasha abanyeshuri bafite ubumuga gukurikirana amasomo.


    No comments
    Add comment

    * - required field

    First name: *




    *