...

    News Details

    05.02.2020 13:07 Age: 20 days
    Category: News

    NCPD na MINALOC bagiranye inama n’abafatanyabikorwa hibandwa ku ngamba u Rwanda rwashyizeho umukono mu nama mpuzamahanga yaberereye i London 2018


    Ku i taliki17 Mutarama 2020; Miniteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu n’Imibereho Myiza y’Abaturage ifatanije n’Inama y’Igihugu y’Abantu bafite Ubumuga NCPD bateguye inama yahuje inzego zitandukanye zaba iza Leta, abikorera, n’imiryango Mpuzamahanga ikorera mu Rwanda hagamijwe kureba aho ingamba 24 u Rwanda rwashyizeho umukono mu nama Mpuzamahanga yabereye London tariki 24 Nyakanga 2018. Izi ngamba u Rwanda zashyizeho umukono zigamije kuzamura imibereho myiza y’Abantu bafite ubumuga, gukuriraho inzitizi, ihezwa n’akato bikorerwa abantu bafite ubumuga, guteza imbere uburezi budaheza, kuzamura umurimo, guhangana n’ihohoterwa rikorerwa abantu bafite ubumuga n’ibindi. Mu ijambo ry’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abantu bafite ubumuga (NCPD) yagejeje kubitabiriye iyi nama ni uko kugira ngo izi ngamba zizagerweho ari uko buri rwego ruzashyira mu bikorwa ibikubiye muri izi ngamba u Rwanda rwashyizeho umukono. Umunyamabanga wa Leta muri MINALOC Madamu Nyirarukundo Ignatienne yasabye buri rwego gushyira mu ngiro izi ngamba u Rwanda rwashyizeho umukono  zigamije guteza imbere Abantu bafite Ubumuga bo mu Rwanda.


    No comments
    Add comment

    * - required field

    First name: *




    *