...

    News Details

    28.02.2020 09:31 Age: 97 days
    Category: News

    NCPD irasura ibigo byakira abantu bafite harebwa uko bakirwa


    Mu rwego rwo gushyira mu bikorwa umwanzuro w’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, uvuga ko buri gihembwe Inama y’Igihugu y’Abantu bafite Ubumuga igomba gusura ibigo byakira abantu bafite Ubumuga hakarebwa ko abafite ubumuga bahakirirwa bitabwaho; Kuva tariki ya 24-28 Gashyantare 2020, Abakozi b’Inama y’Igihugu y’Abantu bafite ubumuga barasura ibigo byakira abantu bafite ubumuga, hagamijwe kungurana inama zo kureba uburyo bwo kwita ku bantu bafite Ubumuga bakirirwa muri ibi bigo. Ubwo hasurwaga ADAR TUBAHOZE yo mu Karere ka Huye yakira abafite ubumuga 27; Madamu MUSABYEMARIYA Josepha yavuze ko bakiriye abafite ubumuga badafite ababitaho ndetse n’abandi bagenda batabwa n’ababyeyi babo bakazwanwa muri iki kigo. Yakomeje avuga ko abana bakirirwa muri ADAR TUBAHOZE iyo bahageze bigishwa ubumenyi bw’ibanze, abandi muri bo muri bo bigishwa imyuga yo kudoda. Yanavuze kandi ko ubwo yatangira muri 2000, bwari uburyo bw’ubutabazi kuko batari bafite ababitaho mu rwego rwo kurera buri mwana mu muryango ADAR TUBAHOZE ihora ikorana ibiganiro n’ababyeyi ikabashishikariza kumenya inshingano zo kwita ku bo babyaye.


    No comments
    Add comment

    * - required field

    First name: *




    *